Uko wahagera

Jenoside: Umutangabuhamya wa Mbere Mu Rubanza Rwa Kabuga Yitabye Urukiko


Felicien Kabuga, yagirizwa kugira uruhara muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Felicien Kabuga, yagirizwa kugira uruhara muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

I Lahaye mu Buholandi hakomeje urubanza rw’Umunyarwanda Kabuga Felesiyani uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Uyu munsi ubushinjacyaha bwazanye umutangabuhamya wa mbere muri urwo rubanza rukurikiranywe n’abantu benshi. Uyu mutangabuhamya ntabwo yavuzwe izina kubera impamvu z’Umutekano we.

Uyu mutangabuhamya yibanze ahanini ku mikorere ya Radio RTLM ishinjwa kuba yarashishikarije abantu kwica Abatutsi muri jenoside yabereye mu Rwanda muri 1994.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana ukurikirana urwo rubanza i La Haye arabigarukaho muri iki kiganiro yagiranye na Geoffrey Mutagoma i Washington DC.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:47 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG