Urubanza rw’umucuruzi w'Umunyarwanda Kabuga Felicien uregwa ibyaha bya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 rwatangiye La Haye mu Buholandi.
Kabuga ni we wabaye umuntu wa mbere warezwe n’urukiko Mpuzamahananga Mpanabyaha muri 1997. Kabuga ntiyitabiriye urubanza. Mu nyandiko yashyize hanze kuri uyu wa gatatu, yagaragaje ko adashaka umwuganira mu mategeko Maitre Emmanuel Altit, asaba urukiko kutaza mu rubanza igihe uburenganzira bwe butarubahirizwa.
Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Themistocles Mutijima wakurikiye urwo rubanza
Facebook Forum