Uko wahagera

Uburusiya Bwigaruriye Uruganda rwa Nukiliyeri rwa Zaporizhzhia


Uruganda rwa Nukiliyeri rwa Zaporizhzhia
Uruganda rwa Nukiliyeri rwa Zaporizhzhia

Abantu bagera kuri 17 bishwe n’ibisasu byarashwe ku basivili mu ijoro ryakeye ku mujyi wa Zaporizhzhia mu majyepfo ya Ukraine. Abandi benshi bakomeretse.

Uburusiya bwagabye ibi bitero mu gikorwa cyo kwigarurira uruganda rwa Nukiliyeri rwa Zaporizhzhia.

Josep Borrell ukuriye iby’ububanyi n’amahanga na politiki y’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Ubulayi yamaganye ‘byimazeyo’ ibyabaye avuga ko ‘bitemewe n’amategeko kandi icyo gikorwa ubwacyo ari impfabusa’. Yasabye ko ingabo z’Uburusiya zasubira inyuma zikarekurira Ukraine ubuyobozi bw’icyo kigo.

Josep Borell yavuze ko ku nyungu z’Ubulayi bwose, ikigo Mpuzamahanga gishinzwe kugena no kugenzura imikoreshereze ya Nukiliyeri (IAEA), gikwiriye kuhaboneka vuba na bwangu kandi kigahabwa ubwisanzure butaziguye kuri uru ruganda kugira ngo kigenzure iby’imikorere yarwo.

Ejo ku wa gatandatu, iki kigo cyari cyatangaje ko uruganda rwa Nukiliyeri rwa Zaporizhzhia ari na rwo runini kurusha izindi zose mu Bulayi rwari rwatakaje isoko y’ingufu z’amashanyarazi kubera ibisasu rwasutsweho n’ingabo z’Uburusiya. Rwagombye kwiyambaza moteli za mazutu kugira ngo rukomeze gukora.

Ibice byarwo bitanga ingufu uko ari bitandatu birafunze, ariko biracyakeneye umuriro w’amashanyarazi kugira ngo ubushyuhe bw’ibyuma bugabanuke. Hagati aho abahanga baracyagerageza gusana umuyoboro w’amashanyarwazi ugana kuri uru ruganda wari waciwe n’ingabo z’Uburusiya kuri uyu wa gatandatu.

Amavugurura mu Buyobozi bw’Ingabo z’Uburusiya

Hagati aho ministeri y’ingabo y’Uburusiya yaraye ishyizeho Jenerali Sergei Surovikin kuba umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu zirwanira muri Ukraine.

Ni ryo tangazo rya mbere rishyiraho umugaba ushinzwe urwo rugamba kuva taliki ya 24 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine. Uyu mugabo washinzwe iyi mirimo yari asanzwe ashinzwe ingabo z’Uburusiya zirwanira mu kirere kuva mu 2017.

Ibi biravugwa mu gihe urutindo ruhuza Uburusiya na Crimea rwongeye gukora nyuma y’igisasu cyaruturikiyeho ejo ku wa gatandatu kigahitana abantu batatu. Nyuma yaho, rwafunzwe amasaha 10 ariko ubu rwongeye gukora.

Nta wigeze yigamba igikorwa cyangije urwo rutindo rw’ingenzi ku Burusiya kubera uruhare rufite mu kugemurira ingabo zabwo zirwanira mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ministri w’ingabo w’Ubwongereza yavuze ko ukwangirika kw’urwo rutindo bizagira ingaruka zikomeye ku Burusiya bumaze kugenda bucika intege zo kugumisha ingabo zabwo mu majyepfo ya Ukraine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG