Uko wahagera

Uburusiya Bwatangaje ko Intara 4 za Ukraine Zibaye Igice Cyabwo Burundu


Perezida Vladimir Putin n'abategetsi bashya yashyizeho mu ntara 4 za Ukraine Uburusiya bwigaruriye.
Perezida Vladimir Putin n'abategetsi bashya yashyizeho mu ntara 4 za Ukraine Uburusiya bwigaruriye.

Kuwa gatanu nimugoroba Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya yatangaje ko intara za Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia zibaye igice cy’Uburusiya ku mugaragaro.

Mu gihe Uburusiya butangaza ku mugaragaro ko bwiyometseho izi ntara, Perezida Volodymrr Zelenskyy we aratangaza ko mu burasirazuba bw’igihugu ingabo za Ukraine zikomeje kwegukana intsinzi mu mirwano ihabera cyane cyane mu mujyi wa Lyman.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza kuri uyu wa gatandatu yatagaje ko igisasu cyahitanye abakozi b’inzego z’ubutabazi muri Ukraine gishobora kuba cyari kimwe mu bikoreshwa n’Uburusiya mu gukumirira mu kirere ibindi bisasu byo mu bwoko bwa misile birasiwe kure. Yavuze ko icyo gisasu noneho cyakoreshejwe mu kurasa ku butaka.

Mu cyegeranyo cy’urwego rw’iperereza iyo ministeri yashyize ku rubuga rwa Twitter yavuze ko gukoresha iki gisasu gihenze cyane ku butaka bishobora kuba biterwa n’uko Uburusiya bwaba butangiye gukena ibikoresho bya gisirikare cyane cyane ibisasu kabuhariwe bya misile bizwiho kudahusha intego zo ku butaka.

Iki cyegeranyo kivuga ko iki gitero cyabaye ku munsi perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yatangazaga ko bwigaruriye intara enye za Ukraine zirimo iya Zaporizhzhia, kigahitana bamwe mu baturage Uburusiya muri iki gihe bwita ababwo. Iki cyegeranyo kandi kivuga ko abantu bagera kuri 30 bahaguye abandi 80 bagakomereka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG