Abanya-Uganda bafite abavandimwe babo bakorera imirimo itandukanye mu bihugu by’Abarabu bababajwe n’ihohoterwa n’ubwicanyi bukorerwa abavandimwe babo. Ni nyuma y’amakuru y’urupfu rw’umwe mu bakobwa wakoreraga muri Arabiya Sawudite.
Urupfu rw’uyu mukobwa witwa Sophia Kadama, ruje rukurikiye izindi mpfu z’abandi bakobwa bagera kuri bane kuva mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize.
Nubwo leta itaragira icyo ivuga ku rupfu rwa Kadama, abaturage b’ingeri zose bakomeje kujya impaka no kwamagana ihohoterwa ry’abajanywa gukora imirimo itandukanye mu bihugu by’Abarabu bagasanga leta ikwiye gushaka uburyo yarenganura abaturage bayo, abandi bakavuga ko ibyo kuja gukorera mu bihugu by’Abarabu leta ikwiye kubihagarika burundu.
Mawanda Nkunyingi, umwe mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yasabye guverinoma guhagarika ibyo kohereza mu bihugu by’Abarabu abakozi no gushakira ibihumbi badafite akazi muri Arabiya Sawudite impapuro z’inzira na tike zibagarura mu gihugu. Amakuru aturuka mu bakorera muri ibyo bihugu avuga ko ababakoresha babambura impapuro zabo z’inzira iyo bagezeyo.
Fyonda hasi wumve ibindi mu nkuru ya Ignatius Bahizi akorera Ijwi ry'Amerika i Kampala muri Uganda.
Facebook Forum