Uko wahagera

Sudani Yisubije Akarere Ipfa na Etiyopiya


Ikarata ya Sudani na Etiyopiya
Ikarata ya Sudani na Etiyopiya

Ingabo za Sudani zarashishije ibitwaro bikomeye mu bushyamirane bwo kwigarurira intara itumvikanwaho ihana imbibi na Etiyopiya. Umuyobozi muri Etiyopiya yavuze ko ubushyamirane bumaze igihe biturutse kuri uwo mupaka ibihugu bisangiye. Ejo kuwa kabiri, Sudani yabashije gufata Jabal Kala al-Laban, akarere kari ku mupaka ibihugu bitumvikanaho.

Ingabo za Sudani zarashe ibisasu bigera kure, guhera kuwa mbere kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita, ejo kuwa kabiri. Ariko ntawakomeretse. Byavuzwe na Assefa Ashege, umutegetsi ushinzwe ibijyanye n’umutekano mu ntara ya Amhara ya Etiyopiya.

Abahatuye babiri bavuze ko igisirikare cya Sudani cyabashije kugenzura Jabal Kala al-Laban kandi ko cyashenye inkambi ya gisirikare yari ihari. Ntibyabashije gusobanuka niba iyo nkambi yari iy’ingabo za Etiyopiya cyangwa iy’abarwanyi bafatanyije na Leta.

Umuvugizi w’ingabo za Sudani ntiyasubije ibiro ntaramakuru Reuters ubwo yari asabwe kugira icyo abivugaho. N’umuvugizi wa guverinema ya Etiyopiya, Legesse Tulu, ntacyo yyahise asubiza.

Umuyobozi wa gisirikare muri Etiyopiya yabwiye Reuters ko yareba ibikubiye mw’itangazo ryo kuwa mbere risobanura ibyabaye mbere mu bushyamirane bwo ku mupaka. Cyakora yirinze kugira icyo avuga ku bisasu bivugwa ko byarashwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG