Uko wahagera

RDC: Inzego Zinyuranye Zamaganye Imvugo Ihembera Urwango n'Ubwicanyi


Inama y’umutekano yaguye y’umujyi wa Uvira uri mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo yateranye kuri uyu wa Kabiri yamaganye ubutumwa bukomeje kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bukangurira abandi Banyekongo kwibasira abaturage b’Abanyamulenge batuye muri Uvira.

Iyi inama y’umutekano yahuje amoko yose yo muri Uvira, inzego zishinzwe umutekano, ubuyobozi bw’ingabo za LONI muri Kongo n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, yagarutse ahanini ku butumwa bumaze iminsi bunyura ku mbuga nkoranyambaga bukangurira abantu kuzasenya amazu y’Abanyamulenge, kubica ndetse no kubirukana muri Uvira muri uku kwezi kwa gatandatu.

Aba baturage bari bitabiriye iyi nama bamaganye ubu butumwa buhembera ubwicanyi n’inzagano. Bagaragaza ko nta kibazo amoko atuye muri Uvira afitanye kandi ko nta bwoko bakwiriye kwitirira umutwe wa M23 wabaye intandaro y’ibi bibazo nyuma y’imirwano umazemo n’ingabo za Leta.

Iyi nama yateranye kandi mu gihe mu ntara ya Maniema ahitwa Kalima hari Umunyamulenge wicishijwe amabuye aratwikwa abandi bamburwa ibyabo bazizwa ko ari “Abanyarwanda” mu mpera z’icyumweru gishize.

Si mu mujyi wa Uvira honyine bari kwamagana ubu butumwa bukangurira abantu kwica Abanyamulenge, Abatutsi cyangwa Abanyarwanda bari muri Kongo, na ministiri w’umutekano muri Kongo n’abandi bantu batandukanye bakomeje kubyamagana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG