Uko wahagera

Abanyarwanda Bakorera muri Kongo Bafite Impungenge


Abacuruzi b'Abanyarwanda bakorera muri Kongo
Abacuruzi b'Abanyarwanda bakorera muri Kongo

Abanyarwanda bakorera imirimo itandukanye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuri uyu wa gatanu bategetswe n'icyo gihugu kutarenza isaa cyenda z'amanywa bakiri muri uwo mujyi.

Kugeza ubu benshi mu bakorera ubucuruzi muri uyu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo bafite impungenge ko ibyabo bishobora gusahurwa.

Kugeza mu masaha ya saa cyenda n’igice zishyira saa kumi, ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza akarere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu, wabonaga ko abambuka ku mpande zombi haza umwe umwe, mbese nk’imikorere yo mu masaha ya nyuma ya serivisi z’umupaka.

Aha kandi ku ruhande rw’u Rwanda, habanje kugaragara abapolisi bambaye nk’abiteguye guhosha imvururu, ariko mu mwanya muto burira imodoka barahava baragenda.

Abanyarwanda biganjemo abacuruzi bavuga ko amakuru y’uko imipaka ihuza akarere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ifungwa isaa cyenda z’amanywa yatangiye kubageraho aho bakorera mu masaha ya mbere ya saa sita.

Nubwo hari hasanzwe umwuka mubi, icyemezo cyo gufunga isaa cyenda gisa nk’icyatunguranye, ndetse abaganiriye n’Ijwi ry’Amerika wabonaga ko bari mu rujijo.

Mu matsinda mato mato aha ku mupaka, wabonaga ko benshi babuze ayo bacira n’ayo bamira. Bamwe bakagerageza guhuza ibyabaye n’iyicwa ry’umusirikare w’umunyekongo warasiwe ku mupaka uhuza Goma na Rubavu mu masaha ya mugitondo.

Uwo igisirikare cy’u Rwanda, mu itangazo cyashyize ahagaragara cyavuze ko yarashwe “nyuma yo kwinjira arasa abashinzwe umutekano b’u Rwanda ndetse n’abasivili bambuka umupaka.”

Amakuru Ijwi ry’Amerika yamenye, ni uko nyuma y’aho uwo yiciwe, muri bimwe mu bice by’umujyi wa Bukavu hari insoresore zigabye mu mihanda zamagana u Rwanda.

Uyu asanzwe ahakorera ariko byamusabye kwiyoberanyamo umunyekongo, ku mpungenge z’uko yahava asagarirwa.

Ku bakorera ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu gituranyi, impungenge ni zose ko ibyabo byahava bisahurwa. Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu banyekongo barakwirakwiza imvugo ikangurira abaturage kugirira nabi uwo ari we wese babona ko ari umunyarwanda.

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Epfo bwasohoye itangazo rivuga ko icyemezo cyo gufunga imipaka ayo masaha cyategetswe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko imipaka yose ihuza u Rwanda na Kongo igomba kuzajya ifungwa saa cyenda z’amanywa. Bwana Théo Ngwabidje Kasi, utegeka Kivu y’Epfo yatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe ku mpamvu z’umutekano.

Mu gihe umwuka mubi umaze amezi ututumba hagati y’ibihugu byombi, abaturiye imipaka barasaba ko habaho kuganira ibi bibazo bigakemurwa bwangu.

Imipaka 3 ikoreshwa cyane mu ihuza u Rwanda na Kongo ku ruhande rw’akarere ka Rusizi ubusanzwe yahagarikaga imirimo hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa yine z’ijoro.

Iki cyemezo cyo kugabanya amasaha y’akazi ku mipaka kije gikurikira ibindi byemezo ubutegetsi bwa Kongo bwafatiye u Rwanda birimo no guhagarika amasezerano yose y’imikoranire ibihugu byombi byari bifitanye.

Ibyo byose bishingiye ku ntambara y’inyeshyamba za M23 yongeye kubura muri Kivu ya Ruguru, Kongo igashinja u Rwanda gushyigikira no gufasha izo nyeshyama.

Ibyo ariko ubutegetsi bw’u Rwanda burabihakana, ahubwo nabwo bugashinja Kongo gukorana n’inyeshyamba za FDLR ziburwanya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG