Uko wahagera

Ukraine Iravuga ko Ingabo Zayo Zakomye Imbere iz'Uburusiya Butarabikekaga


Perezida Volodymyr Zelenskyy ageza ijambo ku baturage ba Ukraine
Perezida Volodymyr Zelenskyy ageza ijambo ku baturage ba Ukraine

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine aravuga ko n'ubwo ntawe uzi igihe intambara igihugu cye kirwana n’Uburusiya izarangirira, ingabo za Ukraine zikomeje gukoma imbere iz’Uburusiya zishaka kwigarurira uburasirazuba bw’igihugu.

Mu ijambo yavuze ku wa gatandatu nijoro ryatambutse kuri televiziyo, Zelenskyy yavuze ko atewe ishema n’uburyo Ukraine yakumiriye ingabo z’Uburusiya mu karere ka Donbas. Yagize ati: “Muribuka ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu Uburusiya bwibwiraga ko buzigarurira akarere ka Donbas kose?”.

Nyuma yo kunanirwa gufata Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine, Uburusiya ubu bwibanze ku kugerageza kwigarurira akarere k’uburasirazuba katari mu maboko y’abo bushyigikiye bashaka kwigenga. Gusa Uburusiya bwashakaga gufata ako karere mu buryo bwihuse, bwahuye n’isibaniro ry’intambara ikomeye

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG