Uko wahagera

Perezida wa Ukraine Arasaba Amahanga Inkunga y'Intwaro


Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy aravuga ko igihugu cye gikeneye intwaro mu ntambara kirwana n’Uburusiya kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mu ijambo yaraye agejeje ku baturage, yavuze ko igihugu cye gikora uko gishoboye mu kwihagararaho ariko yongeraho ko hari byinshi bishingira ku batera inkunga Ukraine.

Ikinyamakuru The New York Times cyandikirwa hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika cyatangaje ko igihugu cya Danimarike cyahaye Ukraine ibisasu byo mu bwoko bwa misile birasa ubwato bw’intambara.

Uburusiya bwo buratangaza ko bwafashe umujyi wa Donetsk uri mu burasirazuba bwa Ukraine ariko ayo makuru ntabwo aremezwa. Biramutse ari ukuri byaba bihinduye byinshi ku ntambara ibera mu karere ka Donbas kuko uyu mujyi uherereye mu birometero 40 uvuye ku witwa Sievierodonetsk, ari na wo munini ingabo za Ukraine zifite muri ako gace.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG