Uko wahagera

Uganda na Kongo Bongereje Ikiringo co Kurwaniriza Hamwe ADF


Prezida wa Kongo Felix Tshisekedi kumwe na mugenzi wiwe wa Uganda Yoweri Museveni
Prezida wa Kongo Felix Tshisekedi kumwe na mugenzi wiwe wa Uganda Yoweri Museveni

Igisirikali cya Uganda n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byongereye igihe amasezerano y’ubufatanye agamije kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF. Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa umwaka ushize.

Icyemezo cyo kongera aya masezerano nyuma ya buri mezi atandatu biri mu byo abakuru b’ibyo bihugu byombi Yoweri Museveni wo muri Uganda na Felix Tshisekedi wa Kongo bumvikanyeho.

Igikorwa cyo kongera ayo masezerano cyabereye muri Uganda aho baganiriye uburyo barushaho mu kurwanya ADF no kurandura ibikorwa byayo burundu.
Hari hashize igihe gito umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Jenerali Muhoozi Kainerugaba atangaje ko agiye gukura igisirikare cya Uganda ku butaka bwa Kongo keretse aramutse ahawe andi mabwiriza na perezida Museveni.

Majoro Peter Mugisha, umuvugizi w’ibi bikorwa bihuriweho yatangarije Ijwi ry’Amerika ko umuhigo n’ibitero ku mutwe wa ADF byatangiye mu mpera z’umwaka ushize, kugeza ubu bimaze kugera ku ntsinzi ikomeye irimo gukura ADF mu birindiro byabo by’amashyamba y’inzitane ya Ituri na Virunga. Avuga ko basenye itumanaho ryabo, umubare munini w’abarwanyi bawo baricwa abandi barafatwa.

Majoro Mugisha avuga kandi ko abantu benshi bari barataye ibyabo mu turere dutandukanye babisubiyemo, amashuri, amavuriro akongera gukora, ndetse abantu bagatangira gukora akazi kabo ka buri musi kubera umutekano wifashe neza.

Gusa avuga ko ADF yatangiye gushinga udutsinda duto duto tugamije kugaba ibitero mu bice bya kure aho ingabo za Leta zitaragera. Ibi avuga ko ari byo bagiye kwibandaho muri ibi bihe. Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, umuyobozi mukuru w’ingabo za Kongo ziri muri icyo gikorwa cy’ubufatanye, Jenerali Camille Bombele, yongeye gushimangira ibyo uruhande rwa Uganda ruvuga.

Icyakora, mu byumweru bishize, hari amakuru menshi yagiye agaragaza ko ADF yibasiye imiryango ikica abantu benshi kandi igatwika imodoka z’abaturage n’amakamyo atwara imizigo. Majoro Mugisha yabigarutseho.

Umuyobozi w'ingabo za Uganda muri icyo gikorwa, Jenerali Muhanga Kayanja, yabwiye abanyamakuru ko agace gakorerwamo mu guhiga ADF kamaze kwaguka kuva i Mwalika mu majyepfo ya Kasindi mu ntara ya Ituri kugera i Mwontoyo mu majyaruguru ya Kivu hangana n’ibilometero kare 110 kandi mu mashyamba.

Ibikorwa by’ingabo za Uganda na Kongo byatangiye mu kwezi kwa cyumi na kumwe umwaka ushize nyuma y’ibitero by’ibisasu byabereye i Kampala biterwa n’abantu leta yavuze ko ari abakozi ba ADF. Uyu mutwe wavutse mu mpera ya za 90, ugamije kurwanya ubutegetsi muri Uganda. Nyuma uzakwimurira ibirindiro byawo muri Kongo.

Uku kuvugurura ibikorwa hagati y’ibihugu byombi bibaye mu gihe havugwa imirwano mu majyaruguru ya Kivu, mu gace ka Rutshuru hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Kongo FARDC.

Inkuru ya Ignatius Bahizi akorera Ijwi ry'Amerika i Kampala muri Uganda

Amasezerano yo Kurwanya ADF Hagati ya Kongo na Uganda
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:33 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG