Uko wahagera

Mali: AU Yagiriza Ingabo za Reta n'Abarwanyi Kwica Abasivile 500


Zimwe mu ngabo za Reta muri Mali
Zimwe mu ngabo za Reta muri Mali

Muri Mali, Umuryango w'Abibumbye uratangaza ko ingabo z'igihugu n'imitwe y'intagondwa za kislamu bishe abasivili barenga 500 mu mezi atatu ya mbere y'uyu mwaka.

Ubu bwicanyi bungana na 324% ugereranyije n'igihembwe cya nyuma cy'umwaka ushize. MINUSMA (ni ukuvuga umutwe w'ingabo z'amahoro za ONU muri Mali) ivuga ko buragaragaza ko igisilikare cyigaruriye ubutegetsi muri Mali cyananiwe guha disipuline ingabo zacyo no guhagarika imitwe y'iterabwoba ishamikiye kuri al Qaeda n'uwiyita Leta ya Kislamu.

Ku birebana n'ingabo z'igihugu by'umwihariko, uretse kwica inzirakarengane, MINUSMA izirega na none ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, gusahura, guta muri yombi no gufunga abasivili ntacyo bashinjwa.

Yemeza kandi ko zatewe inkunga "n'abacanshuro b'abanyamahanga" mu bwicanyi hamwe na hamwe. Ababisesengura bavuga ko ONU itunga agatoki umutwe w'abacanshuro b'Abarusiya witwa Wagner Group.

Abanyamakuru b'ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza, dukesha iyi nkuru, bavuga ko leta ya Mali na Wagner Group banze kugira icyo babatangariza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG