Uko wahagera

Ukraine: Uburusiya Burakoresha Intwaro Nshya Zica Cyangwa Zigatera Ubuhumyi


Ikibunda cya rutura cy'Uburusiya kirasa ibisasu biyoborwa n'urumuri kabuhariwe mu kuboneza
Ikibunda cya rutura cy'Uburusiya kirasa ibisasu biyoborwa n'urumuri kabuhariwe mu kuboneza

Uburusiya bwatangaje ko bugiye gutangira gukoresha intwaro nshya zihanura mu indege zitagira abapilote mu ntambara burwana na Ukraine.

Uburusiya bwatangaje ibi ubwo hari intwaro kabuhariwe zaturukagayo mu buryo bw’ibanga zijyanwa mu ntambara burwanamo na Ukraine.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje amakuru ko burya indege nyinshi za Ukraine zitagira abapilote zahanurwaga n’ubu bwoko bw’intwaro nshya.

Nta kintu kinini kugeza ubu kizwi ku buryo izo ntwaro zaba zikoreshwa. Gusa muri 2018 Vladimir Putin, perezida w’Uburusiya yari yashyize ahagaragara imbunda nshya kabuhariwe. Muri zo harimo za misile za balistike zambukiranya imigabane, indege zitagira abapilote zigendera mu mazi n’izindi nyinshi.

Uretse kuba zica, izi ntwaro zishobora no gutera ubuhumyi. Ibi byashimangiwe n’uwungirije ministiri w’intebe w’Uburusiya mu kiganiro kuri televiziyo. Yemeye ko izi ntwaro zitwa Zadira zikoreshwa koko mu ntambara burwanamo na Ukraine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG