Uko wahagera

OMS: Mu Ihembe ry'Afurika Abagera Kuri Miliyoni 20 Bashobora Guhura n'Inzara


Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa PAM rivuga ko abantu hafi miliyoni 20 bashobora kwibasirwa n'ibura ry'ibiribwa bitewe n'izuba ryatse cyane mu bihugu byo mu ihembe ry'Afurika

PAM ivuga ko uduce twibasiwe n’amapfa akomeye turi muri Kenya, Somaliya na Etiyopiya. Ivuga ko ntagikozwe abaturage batuye ibyo bice bashobora kwisanga mu kaga gakomeye.

Aya mapfa amaze kwangiza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, ituma abantu benshi bahunga ingo zabo kugirango bashakishe aho bakura amazi n’ibiribwa.

Ukwezi kurihiritse abatuye utwo duce bategereje imvura, dore ko ari igihe cyayo. PAM ivuga umubare w’abakeneye imfashanyo yihutirwa y’ibiribwa uzava kuri miliyoni 14 ukagera kuri miliyoni 20 muri uyu mwaka.

Hafi 40 ku ijana y’Abanyasomaliya bugarijwe n’ikibazo cy’inzara ikabije. Muri Kenya abaturage hafi 500,000 bo mu majyaruguru y’igihugu nabo bugarijwe n’iki kibazo cy’inzara. Uyu mubare wikubye inshuro enye mu myaka ibiri gusa.

PAM ivuga ko ikeneye nibura miliyoni 473 z’amadolari yo guhangana n’ikibazo cy’inzara mu ihembe ry’Afurika mu mezi atandatu ari imbere.

Ikibazo cy’imihindagurike y’ibihe kiri mu byongera ibi bibazo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG