Uko wahagera

Papa Fransisiko Arasaba ko Intambara y'Uburusiya na Ukraine Ihagarara


Papa Francisiko mu isengesho rya Pasika
Papa Francisiko mu isengesho rya Pasika

Ku munsi wakabaye uw'ibyishimo ku bakirisitu, Papa Fransisiko yatanze ubutumwa bwa Pasika bwuje umubabaro asaba amahoro no guhagarika intambara yise 'itumvikana' ibera muri Ukraine, n'ahandi hose hirya no hino intambara zikomeje kokama isi. Yavuze ko hashobora no kuba akaga ko gukoresha intwaro za nukiliyeri.

Ati: "Harakabaho amahoro muri iyi Ukraine yasenywe n'intambara, yibasiwe cyane n'imvururu igashegeshagwa n'iyi ntambara itumvikana yuzuye ubugome". Arongera ati: "Nyabuna, nyabuna, ni mureke twoye kumenyera intambara".

Ibyo yabivugaga amaze gusoma misa ya Pasika mu rubuga rwa mutagatifu Petero i Vatikani.

Avuze ijambo 'Ukraine', abantu barenga 50,000 bari bitabiriye iyo misa n'abandi bari hafi y'aho ku mihanda bahise bakoma mu mashyi abandi batera hejuru bashimagiza ayo magambo ye.

Ni ubwa mbere Abakirisitu bari bateraniye muri uru rubuga bangana batya kuva icyorezo cya Covid 19 cyaduka mu 2020.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG