Uko wahagera

U Rwanda Rwashoje Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi


Senateri Iyamuremye Augustin wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango
Senateri Iyamuremye Augustin wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango

Uwo muhango wabereye ku musozi wa Rebero, ahashinguwe abanyapolitike 12 bishwe mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Abanyapolitike bashyinguye ku musozi wa Rebero, biganjemo abahoze mu ishyaka rya PL bagera kuri 7, barimo NDASINGWA Landuald, wari Visi Perezida wiryo shyaka, akaba yarabaye kandi Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage, yishwe ku itariki ya 7/4.

Harimo kandi abanyapolitike 3 bo mu ishyaka rya PSD Ngingo Félicien, wari Visi Perezida w’Ishyaka PSD, akaba yari ku rutonde rw’abanyapolitiki b’Ishyaka PSD bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y’amahoro y’Arusha mu gice cyerekeye igabana ry’ubutegetsi. Nawe yishwe tariki ya 07/4/ 1994.

Kuri uru rwibutso kandi rwa Rebero, hanashyinguye Rucogoza Faustin wo mu ishyaka rya MDR yari Minisitiri w’Itangazamakuru.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta kaboyi yawukurikiranye ategura iyi nkuru ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:18 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG