Uko wahagera

Amerika n'Uburayi Bongeye Gushimangira Ingamba Bafatiye Uburusiya


Perezida wa komisiyo y'Ubulayi Ursula von der Leyen na Perezida w'Amerika Joe Biden bavuga ku kibazo cy'intambara ibera muri Ukraine taliki 25/3/ 2022
Perezida wa komisiyo y'Ubulayi Ursula von der Leyen na Perezida w'Amerika Joe Biden bavuga ku kibazo cy'intambara ibera muri Ukraine taliki 25/3/ 2022

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika arasura Polonye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’inama zitandukanye yagiranye n’abayobozi bo ku mugabane w’Uburayi I Buruseli mu Bubiligi.

Mbere yo guhagaruka yabonanye na perezida wa komisiyo y’umuryango w’ibihugu by’iburayi Ursula von der Leyen, bemeranya ko Uburayi bukwiye kugabanya peteroli na gazi bugura mu Burusiya. Hafi 40 ku ijana ya peteroli na gazi Uburayi bukoresha buyikura mu Burusiya.

Perezida Biden yavuze ko inyungu Uburusiya bukura mu kugurisha ibikomoka kuri peteroli yayo, Perezida Vladimir Putin ayikoresha mu bikorwa bya gisirikali birimo kugaba ibitero kuri Ukraine. Asanga gukomeza kugura peteroli mu Burusiya ari ugushyigikira intambara mu buryo butaziguye.

Ku ruhande rwe, Von der Leyen yavuze ko Uburayi bwiyemeje guhangana n’Uburusiya bitewe n’intambara bwashoje ku gihugu cya Ukraine. Yavuze ko amaherezo bizarangira Uburusiya na perezida Putin ari bo babihombeyemo.

Uyu mwaka Leta zunze ubumwe z’Amerika igiye koherereza Uburayi gazi ingana na metero kibe miliyari 15.

Muri Polonye, perezida Biden arasura umujyi wa Rzeszów, hafi y’umupaka na Ukraine. Kugeza ubu, Polonye ni yo imaze kwakira impunzi nyinshi z’Abanya-Ukraine.

Inama yahuje perezida Biden n’abayobozi b’ibihugu bihuriye mu muryango OTAN, yasabye ko ibyo bihugu bitangira kwitegura ko Uburusiya bushobora kugaba ibitero by’ubumara kuri Ukraine.

Perezida Biden yavuze ko biramutse bibabye, ibyo byaba imbarutso yo kwihimura ku Burusiya byinyuze mu buryo bwa gisirikali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG