Uko wahagera

Ubulayi Bwatangaje Ibihano 'Bikaze' ku Burusiya


Umukuru wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Ubulayi Ursula von der Leyen avuye mu nama yavugaga ku kibazo cya Ukraine n'Uburusiya. Iyi nama yabereye i Buruseri mu Bubiligi. taliki 25, z'ukwa kabiri 2022.
Umukuru wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Ubulayi Ursula von der Leyen avuye mu nama yavugaga ku kibazo cya Ukraine n'Uburusiya. Iyi nama yabereye i Buruseri mu Bubiligi. taliki 25, z'ukwa kabiri 2022.

Mu nama y’ibihe bidasanzwe i Buruseri mu Bubiligi kuri uyu wa gatanu, abayobozi mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi batangaje ibihano bavuga ko bikaze bafatiye Uburusiya bitewe n’uko bwateye Ukraine.

Ibyo bihano by’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, bizagira ingaruka ku Burusiya mu rwego rw’ubukungu, ingufu, gutwara abantu n’ibintu, kugemura ibicuruzwa mu mahanga n’ibijyanye n’ingamba ku ruhushya rwo kujya mu gihugu runaka ruzwi nka Viza.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Ubulayi, Ursula von der Leyen, yagize ati: “Ibibihano bikubiyemo iby’ubukungu bizatuma Uburusiya butabasha kugera ku masoko menshi akomeye. Ubu turareba 70 kw’ijana by’amabanki kw’isoko ry’Uburusiya, ariko ibi bihano biranareba amasosiyeti ya Leta harimo n’ibijyanye n’ingabo. Ibyo bihano bizongera ikiguzi cy’Uburusiya mu bijyanye n’inguzanyo, bizatuma ibiciro bizamuka kandi buhoro buhoro bizagera ku nganda z’Uburusiya”.

Ibihano by’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, bifashwe mu gihe ingabo z’Uburusiya zigenda zototera umurwa mukuru wa Ukraine, Kiev.

Ibyo ni ibihano bya kabiri ku Burusiya mu gihe kitageze ku cyumweru, byashyizwe mu bikorwa hamwe n’ibyafashwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange byo mu Burengerazuba bw’isi.

VOA

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG