Uko wahagera

Ukraine Yasabye Uburayi Kutadohoka mu Kuyishyigikira


Perezida Volodymyr Zelenskiyy wa Ukraine ageza ijambo inama idasanzwe y’abadepite b’uwo muryango hifashishijwe uburyo bwa videwo
Perezida Volodymyr Zelenskiyy wa Ukraine ageza ijambo inama idasanzwe y’abadepite b’uwo muryango hifashishijwe uburyo bwa videwo

Perezida Volodymyr Zelenskiyy wa Ukraine kuri uyu wa kabili, yasabye byihutirwa umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi kwerekana ko uri ku ruhande rwa Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya, umunsi umwe nyuma yo gusinya ku mugaragaro, isaba kwinjira muri uwo muryango.

Yagize ati: “Turaharanira kuba umunyamuryango ufite uburenganzira nk’ubw’abandi mu muryango w’Ubulayi”. Ibi yabibwiye inama idasanzwe y’abadepite b’uwo muryango hifashishijwe uburyo bwa videwo.

Yagize ati: “Nimutwereke ko muri kumwe natwe. Nimutugaragarize ko mutazaturekura. Nimutwereke ko mu by’ukuri turi abanyabulayi, icyo gihe nibwo ubuzima buzatsinda urupfu kandi urumuri rugatsinda umwijima”.

Ibyo yabivugiye mw’ijambo riherekejwe n’amarira mu rulimi rwe, rwasemuwe mu cyongereza, ikiniga gifata inteko ishingamategeko.

Abadepite b’Ubulayi, benshi bari bambaye udupira turiho amagambo yerekana ko bari ku ruhande rwa Ukraine, hariho n’amabara y’ibendera ry’iki gihugu, abandi bafite mw’ijosi, udutambaro tw’ibara ry’ubururu n’umuhondo. Bahagurutse bereka Zelenskiyy ko bashyigikiye ibyo yavuze.

Zelenskiyy yagize ati: “Umuryango w’ubumwe bw’ubulayi, uzarushaho kugira ingufu turi kumwe. Mudahari, Ukraine izaba iri mu bwigunge”. Zelenskiyy yabivuze azi neza ko kwinjira kwa Ukraine mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi, bizafata igihe kandi bitazoroha.

Uyu muryango byitezwe ko uza gusaba ibihugu 27 biwurimo, kwemera gufata ibihano birushijeho gukara hakurikijwe inyandiko yateguwe. Baratora mu masaha ari imbere kuri uyu wa kabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG