Uko wahagera

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya Arasaba Poutine Guha Igihe Gihagije Dipolomasi


Putin na Sergei Lavrov
Putin na Sergei Lavrov

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergei Lavrov, arasaba perezida we, Vladimir Poutine, guha igihe gihagije dipolomasi ku kibazo cya Ukraine. Mu kiganiro barimo bombi kuri televiziyo, Perezida Poutine yabajije minisitiri we Lavrov niba ibiganiro n'ibihugu by'uburengerazuba bw'isi bigikenewe. Lavrov yashubije ko "aho bigeze ubu bigifite amahirwe." Ati: "Ibyiza ni ukubikomeza. Ariko tuvuga ko tudakeneye imishyikirano itarangira."

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya yasobanuye ko icyizere gituruka ku bisubizo Leta zunze ubumwe z'Amerika imaze gutanga ku mpungenge z'umutekano w'Uburusiya. Yatanze urugero ko Washington yiteguye gukomeza imishyikirano ku kibazo cyo kugabanya ibitwaro bya misile ifite ku mugabane w'Uburayi, no kugabanya imyitozo ya gisilikari ihakorera.

Lavrov ariko yatangaje ko Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi na OTAN bo ntacyo baramusubiza. Ati: "Noherereje ibaruwa bagenzi banjye b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byo muri iyi miryango yombi. Nta n'umwe urampa igisubizo gishimishije. Tuzakomeza kuvugana nabo."

Uburusiya busaba Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi na OTAN gusinyira ko itazemera kwinjizamo Ukraine n'ibindi bihugu byari mu cyahoze ari Repubulika z'Abasoviyete, cyasenyutse mu 1991. Busaba kandi OTAN guhagarika gushinga ibitwaro biremereye muri Ukraine no gukura ingabo zayo mu bihugu byo mu burasirazuba bw'Uburayi. Ibi byose, nk'uko Uburusiya bubisobanura, byugarije umutekano wabwo.

Ibigo ntaramakuru AP (cyo muri Amerika) na Reuters (cyo mu Bwongereza) bivuga ko ikiganiro cya Perezida Poutine na minisitiri we w'ububanyi n'amahanga bishobora kuba byerekana ko Uburusiya budashaka gutera Ukraine vuba aha, nk'uko Leta zunze ubumwe z'Amerika zabiteganyaga.

Hagati aho, mu rwego rwa dipolomasi, minisitiri w'intebe w'Ubudage, Olaf Scholz, arasura Ukraine uyu munsi, aganire na Perezida Volodymyr Zelenskiy. Ejo, azajya n'i Moscou kuvugana na Perezida Poutine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG