Uko wahagera

Perezida Emmanuel Macron Yanze Gupimwa Covid 19 mu Burusiya


France Russia
France Russia

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yanze gufata ibipimo by’Uburusiya bya COVID-19, ubwo yari asabwe kubikoresha ahageze, agiye kureba Perezida Vladimir Poutine muri iki cyumweru.

Amakuru yaturutse ahantu habiri mu begereye Macron, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters, ko Perezida Macron yanze ibyo bipimo kugira ngo Uburusiya butamwiba ADN (utunyabugingo tw’ibanze tugena imiterere y’umuntu).

Byatumye perezida w’Ubufaransa wari mu ruzinduko, ashyirwa kure y’umuyobozi w’Uburusiya mu biganiro birebire bagiranye kuri Ukraine i Moscou, tariki 7 y’uku kwezi kwa mbere.

Bafotowe umwe ari ku ruhande rumwe rw’ameza maremare cyane, undi ari ku rundi. Ibyo, ku mbuga nkoranyambaga, hari ababifashe nk’urwenya, babishakira ibisobanuro ubwabo. Abo barimo abadipolomate, bavuze ko Poutine yaba abyifashisha kugirango atange ubutumwa.

Cyakora amakuru aturuka ahantu habiri, yemeza ko abashinzwe kwita ku buzima bwa perezida w’Ubufaransa bemeje ko perezida w’Ubufaransa yahawe amahitamo hagati y’ibipimo bya COVID-19 bizwi nka CPR, bikozwe n’Ubushinwa bityo akemererwa kwegera Poutine. Yaba abyanze, akubahiriza izindi ngamba zo guhana intera.

“Turabizi neza ko ibyo bivuze ko nta guhana ibiganza, kandi ko ari kwicara kuri ayo meza maremare. Ariko ntitwashoboraga kwemera ko bagera kuri ADN ya perezida. Ibyo byavuzwe n’umwe muri abo bahaye amakuru Reuters, ashingiye ku mpungenge z’umutekano z’umuyobozi w’Ubufaransa, iyo apimwa n’abaganga b’Uburusiya”.

Umuvugizi w’Uburusiya, Dmitry Peskov, yemeje ko Macron yanze gupimwa kandi ko Uburusiya nta kibazo bubifiteho. Ariko ko bisobanuye ko hagomba intera ya metero 6 uvuye aho Putin yicaye mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’uyu muyobozi w’Uburusiya.

Yagize ati: “Nta politiki iri muri ibi, ntaho bihuriye n’imishyikirano mu buryo ubwo aribwo bwose.”

Andi makuru avuga ko abari hafi ya Macron, bavuze ko yashimangiye ko yafashwe igipimo cya PCR cy’Ubufaransa, mbere yo guhaguruka, n’ikindi gipimo cy’ubundi bwoko, yafashwe n’umuganga we, amaze kugera mu Burusiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG