Uko wahagera

Perezida Joe Biden na Vladimir Putin Baraganira ku Kibazo cya Ukraine


Perezida Vladimir Putin na Joe Biden bageze i Geneve mu Busuwisi mu kwezi kwa gatandatu 2021.
Perezida Vladimir Putin na Joe Biden bageze i Geneve mu Busuwisi mu kwezi kwa gatandatu 2021.

Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika na Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya kuri uyu wa gatandatu baragirana ikiganiro kuri telefoni ku byerekeye intambara bigaragara ko Uburusiya bugiye gushora kuri Ukraine.

Washington yabonye amakuru ko Uburusiya bushobora gutera kuri uyu wa gatatu.

Ambasade y'Amerika iri i Kiev mu murwa mukuru wa Ukraine yatangiye gukurayo abakozi bayo. Amerika kandi yaburiye abaturage bayo bari muri icyo gihugu kuhava mu maguru mashya, ibuza n'abashaka gukorerayo ingendo ivuga ko igihe icyo ari cyo cyose intambara ishobora kurota.

Mbere y'uko Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya avuga na Joe Biden w'Amerika, Putin arabanza kuvugana na Emmanuel Macron w'Ubufaransa. Macron na Putin barheruka guhura muri iki cyumweru.

Uyu munsi kandi ministri w'Ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken na we yari yatangaje ko ari buvugane na mugenzi we w'Uburusiya Sergei Lavrov ku kibazo cy'intambara itutumba hagati y'Uburusiya na Ukraine.

Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru, Blinken yatangarije mu gihugu cya Fiji ko perezida Vladimir Putin w'Uburusiya n'aramuka afashe icyemezo cyo gutera Ukraine, Amerika iri buhite ishyiraho ibihano mu by'ubukungu ifatanyije n'inshuti zayo hirya no hino ku isi. Yavuze ko ibyo, byaha Ukraine imbaraga zo kwirwanaho.

Umwe mu bayobozi bakuru b'igisirikare cy'Amerika yabwiye abanyamakuru ko Perezida Biden yategetse ko ingabo 3000 z'Amerika ziyongera ku 1700 zari zisanzwe muri Poland. Ministeri y'ingabo y'Amerika iravuga ko ibyo bigamije gutanga icyizere ku nshuti zayo zo mu muryango OTAN wo gutabarana hagati y'Amerika n'Ubulayi, ko wakwivuna uwatera wese aturutse mu burasirazuba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG