Uko wahagera

Total Yahagaritse Umushinga wa Peteroli muri Mozambique Kubera Umutekano


Ahari icicaro ca Sosiyete Total y'Abafaransa, hafi ya Paris.
Ahari icicaro ca Sosiyete Total y'Abafaransa, hafi ya Paris.

Isosiyete y’Abafaransa Total, izwi cyane mu bijyanye na peteroli, kuri uyu wa mbere yavuze ko yahagaritse umushinga wayo wo gucukura umwuka wa gaz mu majyaruguru ya Mozambike. Mu itangazo yakoze, Total yasobanuye ko uyu mushinga usubitswe kubera impamvu ikomeye y’igitero cy’iterabwoba cy’umutwe w’abajihaditse cyabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane.

Icyemezo gifatwa mu gihe hari impamvu zidasanzwe zibuza umushinga gukomeza harimo n’ihagarikwa ry’amasezerano awugenga.

Urebye uko umutekano wifashe kugeza ubu, mu ntara ya Cabo Delcado iherereye mu majyaruguru y’igihugu, isosiyete ya Total yemeje ko yakuye abakozi bayo bose aho yakoreraga kuri site ya Afungi.

Indi sosiyete ikorana na Total, ikoresha abakozi benshi mu bijyanye na peteroli muri Mozambike, na yo ku itariki ya 21 z’ukwezi kwa kane, yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano y’ubwubatsi yari yasinye na Total.

Kuba isosiyete ya Total ihagaritse uyu mushinga w’akayabo kabarirwa mu miliyari z’amafranga y’amaeuro, bishobora kuzateza ikibazo gikomeye cy’ibura rya peteroli iyunguruye. Imbere y'iminsi mike mbere y’ibitero, ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa gatatu, imitwe yitwaje intwaro yari yagabye ibitero ku cyambu kiri hafi y’umujyi wa Palma, byahitanye abantu bagera muri za mirongo. Ibyo bitero byigambwe n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.

Uyu mushinga wa sosiyete ya Total muri Mozambique ubarirwa mu kayabo kangana na miliyali 20 z’amadolari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG