Uko wahagera

Ibitero by'Abarwanyi ba cy'Isilamu Byateye Ibura ry'Ibiribwa muri Mozambike


Abaturage mu duce twibasiwe n'ibitero by'intagondwa za kiyisilamu mu majyaraguru ya Mozambike bafite ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa, PAM, ryatangaje aya makuru rivuga ko abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bugarijwe n’inzara. Ni nyuma y’uko benshi bakuwe mu byabo bahunga ibitero by’intagondwa. Tomson Phiri uvugira PAM asobanura ko uko ibitero birushaho kugabwa ari nako abaturage bava mu byabo, kugirango bakize ubuzima bwabo.

Ibitero by’intagondwa byakajije umurego guhera mu mwaka ushize aho bamaze kwigarurira uduce twinshi mu ntara ya Cabo Delgado.

Ibihugu birimo Portugal na Leta zunze ubumwe z’Amerika biherutse gutangaza ko byitegura kohereza impuguke za gisirikari gufasha guhugura abasirikari bo mu mutwe wihariye wa Mozambike guhangana n’imitwe y’intagondwa za kiyisilamu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG