Uko wahagera

Turukiya Yashinje Abakekwa Kwicisha Umunyamakuru Khashoggi


Leta ya Turukiya yatangaje ko yasohoye impapuro zo guta muri yombi abenegihugu 20 b’Arabiya Sawudite kubera urupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi

Umushinjacyaha mukuru wa Turukiya yari amaze umwaka urenga akora anketi ku iyicwa rya Jamal Khashoggi, wahotorewe mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya muri “consulat” y’igihugu cye Arabiya Sawudite mu kwezi kwa cumi 2018.

Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, umushinjacyaha mukuru wa Turukiya avuga ko yarangije gupfundikira anketi kandi ko yagejeje ikirego mu rukiko. Arega abenegihugu 20 b’Arabiya Sawudite icyaha cy’ubuhotozi bagambiriye kandi bateguye neza.

Mu bashinjwa harimo abategetsi babiri b’inkoramutima z’igikomangoma Mohammed ben Salmane, bakunze kwita MBS mu magambo magufi, wateganyirijwe kuzasimbura se ku ngoma y’Arabiya Sawudite. Aba ni Saoud al-Qahtani, wari umujyanama wihariye wa MBS, na général Ahmed al-Assiri, wahoze ari umuyobozi wungirije w’inzego z’ubutasi z’Arabiya Sawudite. Leta ya Turukiya yemeza ko ari bo bateguye kandi bayobora iyicwa rya Jamal Khashoggi.

Abaregwa bashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose niba ibyaha baregwa bibahamye. Ariko ababisesengura basanga bizagora Turukiya kubata muri yombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG