Uko wahagera

USA: Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Ahanganye n'Abadepite


Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika, Mike Pompeo

Uyu munsi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, yanze ko abategetsi batanu bo muri minisiteri ye bitaba abadepite mu rwego rw’amaperereza kuri Perezida Trump.

Komite eshatu z’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, zateganyaga kubumva muri ibi byumweru bibili biri imbere. Abadepite bakeka ko aba bategetsi bafite uruhare mu kiganiro cya Perezida Trump na Perezida Zelensky.

Mike Pompeo avuga ko abadepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate bashaka “gutera ubwoba” minisiteri ye. Nyamara nawe yari muri kiriya kiganiro, nk’uko ikinyamakuru Wall Street Journal kibyemeza uyu munsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG