Uko wahagera

Trump Arashakisha Uburyo Yatesha Agaciro Anketi ya Muller


Umushinjacyaha wihariye Robert Muller
Umushinjacyaha wihariye Robert Muller

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yasabye minisitiri w’intebe wa Australiya, Scott Morrison, kumufasha kumenya aho anketi y’umushinjacyaha wihariye Robert Mueller yaturutse no kubona amakuru yayitesha agaciro. Byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times. Nyuma, Australiya na perezidanse y’Amerika, Maison Blanche, bemeje aya makuru.

Nk’uko The New York Times ibivuga, Perezida Trump yabisabye mu kiganiro kuri telefone na minisitiri w’intebe Morrison, nyuma yo kubisaba na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu kwezi kwa kalindwi gushize.

Iki kiganiro na Perezida Zelensky ni cyo cyatumye inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, umutwe w’abadepite, itangiza amaperereza ashobora gutuma Perezida Trump aburanishwa, yatsindwa akava ku butegetsi.

Inteko iramurega ko akoresha umwanya afite agamije inyungu ze bwite. Umushinjacyaha wihariye Robert Mueller yakoze anketi ku kwivanga k’Uburusiya mu matora yo muri Amerika yo mu 2016. Yatanze imyanzuro ye mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka, avuga ko atigeze abona ibimenyetso simusiga byakwemeza ko Uburusiya bwafashije Donald Trump kuyatsinda.

Mu kwezi kwa gatanu gushize, Perezida Trump yatangaje ko minisitiri we b’ubutabera, William Barr, azakora iperereza ku buryo iyi anketi yatangiye n’aho yatangiriye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG