Uko wahagera

Perezida Trump Yihanangirije Irani n'Ubushinwa muri ONU


Perezida w'Amerika Doanld Trump ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU ya 74 i New York, kuwa Kabiri, tariki ya 24/09/2019
Perezida w'Amerika Doanld Trump ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU ya 74 i New York, kuwa Kabiri, tariki ya 24/09/2019

Inama rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye uyu munsi ku cyicaro gikuru cya ONU mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yafunguwe n’ijambo ry’umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, wavuze ko isi irimo itsindwa urugamba rw’imihindukire y’ibihe.

Yagize, ati: “Ubushyuhe buriyongera bidasanzwe, twugarijwe n’imvura nyinshi zivanze n’imiyaga na serwakira bikaze.” Ariko na none, ati: “Ntirirarenga. Isi yatangiye kwikubita agashyi.”

Mu bafashe ijambo nyuma ye harimo Perezida Donald Trump. Ku kibazo cya Irani, umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yagiriye inama abategetsi bayo ko “bakwiye gushyira imbere inyungu z’abaturage babo.” Yemeza ko iki gihugu ari kimwe mu bibangamiye umutekano ku isi, asaba amahanga yose kuyihagurukira.

Bwana Trump yavuze, ati: “Ku butegetsi bwanjye tumaze gushyira mu gisilikali cyacu cy’igitangaza amadolari miliyari ibihumbi bibili n’igice. Ni twe gihugu cya mbere gikomeye. Reka nizere ko ntazagera aho nkoresha izi mbaraga. Turahaka amahoro, ubufatanye n’ubutwererane, ariko sinzigera nzuyaza nibiba ngombwa kurengera inyungu z’Amerika.”

Perezida Trump yavuze ku ntambara y’ubucuruzi hagati y’igihugu cye n’Ubushinwa, ati: “Sinzemera amasezerano abangamiye inyungu z’abaturage b’Amerika.” Yihanangirije kandi Ubushinwa ku kibazo cya Hong Kong, abusaba “kurengera demokarasi y’abaturage bayo.” Ati: “Uko Ubushinwa buzitwara muri iki kibazo bizatanga isura y’uko buzitwara ku isi mu myaka iri imbere.”

Perezida Trump yashimangiye ko Leta zunze ubumwe z’Amerika idashobora kugendera ku matwara ya gikomunisiti cyangwa aya gisosiyalisiti. Ati: “Ni amatwara y’igitugu yahitanye abaturage amamiliyoni.”

Donald Trump yibukije ko agomba gushyira igihugu cye imbere y’ibindi byose, ati: “Niba ushaka ubwigenge, gira ishema ku gihugu cyawe. Niba ushaka demokarasi, rengera ubusugire bwawe. Niba ushaka amahoro, kunda igihugu cyawe.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG