Uko wahagera

Amerika Yabujije Perezida wa Irani Gutembera ku Butaka Bwayo


Perezida wa Irani i New York
Perezida wa Irani i New York

Inama rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye uyu munsi ku cyicaro gikuru cya ONU mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Umukuru w’igihugu cya Irani, Hassan Rouhani, nawe ari mu bayobozi b’isi bayijemo. Azafata ijambo ejo kuwa gatatu.

Bamwe bari kumwe nawe babwiye ikigo ntaramakuru AFP ko Leta zunze ubumwe yamubujije kwidegembya uko ashaka ku butaka bwayo. Yamubujije kurenga inkengero z’icyicaro cya ONU.

Ariko kubera ko hoteli acumbitsemo iri kure yaho gato, Leta zunze ubumwe z’Amerika yamuhaye uruhushya rw’umwihariko yo kuyigumamo.

Abanyamahanga baza mu nama ya ONU baba bafite visa y’Amerika. Abenshi baboneraho gutembera mu mujyi wa New York no kugura utyo bashaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG