Uko wahagera

Perezida Mugabe wa Zimbabwe Yirukanye Visi Perezida


Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yirukanye mu kazi, Emmerson Mnangagwa wari visi perezida w’igihugu, amushinja kutubaha ubuyobozi bwe n’uburiganya.

Mnangagwa w’imyaka 75, wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi muri Zimbabwe yari mu bantu bahabwaga amahirwe menshi yo kuzasimbura Perezida Mugabe. Yagizwe visi perezida mu mwaka w’2014.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari muri mitingi mu mujyi wa Bulawayo, Perezida Mugabe yavuze ko atazashidikanya kwirukana visi perezida Mnangagwa ku kazi. Bwana Mnangagwa yari amaze igihe afitanye ibibazo n'umugore wa Mugabe, Grace.

Itangazo rya ministiri w’itumanaho kw’iyurukanwa rya Mnangagwa rivuga ko yagaragaje ukutubaha no gukora imirimo inyuranye n’inshingano ze.

Hari abantu bamaze kugaragaza ko gukurwa kwa Mnangagwa ku mwanya wa visi perezida bigiye kongera amahirwe ya Grace Mugabe yo kuzasimbura umugabo we ku mwanya wa perezida wa Zimbabwe.

Mugabe w’imyaka 93 ayoboye Zimbabwe kuva mu 1987. Ni we mukuru w’igihugu ufite imyaka myinshi kurusha abandi bose kw’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG