Uko wahagera

Zimbabwe Yafunze Umunyamakuru w’Umunyamerikakazi


Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe
Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe

Polisi y’igihugu cya Zimbabwe yataye muri yombi umutegarugoli w’Umunyamerikakazi witwa Martha O'Donovan. Iramurega gusebya Perezida Robert Mugabe no kumutobera ububasha bwe bw’umukoru w’igihugu akoresheje ikoranabuhanga, nk’uko abamwunganira mu mategeko babivuga.

Martha O'Donovan aba mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare. Akorera televiziyo itangariza kuri Internet gusa. Abapolisi bamukanguye mu gitondo cya kare, barasaka, maze bamutwarana n’ibikoresho bye by’akazi. Abavoka be bavuga ko ashobora kugezwa imbere y’umucamanza bwa mbere ejo kuwa gatandatu.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Harare yatangaje ko ihangayikishijwe n’ifatwa rya madame Martha O'Donovan. Ivuga ko ikurikirira hafi ibye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG