Uko wahagera

Perezida Trump Yasinye Iteka Rizitira Bamwe mu Bimukira


Donald Trump yasinye iteka rishya ribuza zimwe mu mpunzi n'abagenzi kwinjira muri Amerika
Donald Trump yasinye iteka rishya ribuza zimwe mu mpunzi n'abagenzi kwinjira muri Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump amaze gusinya iteka rishya ribuza kwinjira mu gihugu bamwe mu bantu baturuka mu mahanga. Abagenzi baturuka mu bihugu 6 babujijwe mu gihe cy’amezi atatu, naho impunzi zose zibujijwe kwinjira mu gihe cy’amezi 4.

Ni nyuma y’aho abacamanza b’ubujurire b’igihugu bazitiye iryo teka mu kwezi gushize kugira ngo ridashyirwa mu bikorwa.

Iryo teka rishya ritandukanye n’iryo ku italiki ya 27 y’ukwezi kwa mbere. Bimwe mu byahindutsemo: Iraki yakuwe mu bihugu byari rutonde. Iryo teka rishya rireba abaturage n’ibihugu bikurikira: Irani, Libiya, Somaliya, Sudani, Siriya na Yemeni.

Iteka rishya rikubiyemo igihe cy’agahenge kandi rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku italiki ya 16 y’uku kwezi kwa gatatu. Ntirireba abantu bafite uburenganzira bwo bwo gutura muri Amerika bahabwa n’amategako. Abafite ikarita izwi nka “Green Card” kimwe n’abari bafite viza mbere y’italiki ya 27 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017.

Iri teka rishya rya perezida Trump, rikuraho burundu ingingo yabuzaga impunzi z’abanyasiriya kinjira muri leta Zunze ubumwe z’Amerika. Hanakuwemo, ingingo yumvikanye nk’ivuga abagize ubuke bw’abaturage hashingiwe kw’idini. Yahaga amahirwe menshi impunzi z’abakristu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG