Uko wahagera

USA: Itegeko Rishya ku Bimukira n'Impunzi


President Donald Trump arrives aboard Air Force One at Palm Beach International Airport in West Palm Beach, Fla., March 3, 2017.
President Donald Trump arrives aboard Air Force One at Palm Beach International Airport in West Palm Beach, Fla., March 3, 2017.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa mbere byitezwe ko asinya iteka rishya ribuza kwinjira muri Amerika impunzi n’abantu baturuka mu bihugu bitandatu byiganjemo abayisilamu.

Iryo teka rishya rivugurura iryo Perezida Trump yasinye mu mpera z’ukwezi kwa mbere. Avuga ko byari ngombwa kurisubiramo ku mpamvu z’umutekano w’igihugu. Ibihugu byarebwaga n’iryo teka rya mbere ni Iraki, Irani, Siriya, Libiya, Yemeni, Somaliya na Sudani.

Abategetsi bavuga ko igihugu cya Iraki kizakurwa ku rutonde muri iryo teka rishya. Cyakora ibindi bihugu bizaguma kuri urwo rutonde mu buryo bw’abateganyo.

Kellyanne Conway, umujyanama mukuru wa Perezida Trump, yabwiye televisiyo yo muri Amerika Fox News ko iryo teka rishya rizatangira kubahilizwa ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa 3. Yasobanuye ko ritareba abimukira bamaze kubona visa cyangwa abafite ibyangombwa byo gutura muri Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG