Uko wahagera

Somaliya: Abantu 32 Bishywe muri Baidoa


Somaliya n'icyambu cya Baidoa
Somaliya n'icyambu cya Baidoa

Muri Somaliya, al-Shabab yaraye iturikije ibisasu bihitana abantu 32, bikomeretsa n’abandi barenga 60, mu mujyi wa Baidoa, mu majyepfo y’igihugu, muri kilometero 245 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

Ibisasu bya mbere byari biteze mu modoka byaturikiye mu isoko. Naho ibindi byaturikijwe n’umwiyahuzi wari wabyambariyeho nyuma gato muri resitora.

Komiseri wa Baidoa, Abdullahi Ali Watiin, yatangarije Ijwi ry’Amerika, Ishami ry’Igisomali, ko bamaze guta muri yombi abantu batandatu bakekwaho uruhare muri ibitero

Ibitero byo ku cyumweru byabaye iminsi ibili nyuma y’ibindi bitero by’ibisasu byahitanye abantu 25, bikomeretsa abandi bagera kuri 60, i Mogadishu. Nabyo Al-Shabab yavuze ko ari yo yabikoze.

XS
SM
MD
LG