Uko wahagera

Somaliya: Igitero Cyahitanye 25


Mu gihugu cya Somaliya umubare wabaguye mu gitero cy’igisasu hafi y’i hoteli mu murwa mukuru Mogadishu umaze kugera kuri 25, nkuko bitangazwa n’abayobozi muri icyo gihugu.

Duniya Ali Mohamed wo mu bitaro byitwa Media Hospital yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abantu umunani kuri 34 bavurirwaga muri ibyo bitaro bamaze kwitaba Imana kubera ibikomere.

Indi mirambo itatu yakuwe mu mazu yaginjwe bikomeye n’icyo gitero hafi ya hotel yitwa SYL.

Abantu barenga 60 barakomeretse bikomeye. Iyo hoteli iherereye hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu kandi ikunze kujyamwo n’abayobozi bakomeye muri guverinoma.

Abagize umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab bamaze kwigamba ko aribo bagabye icyo gitero. Abashizwe umutekano bemeje ko icyo gisasu cyapimaga ibiro bigera kuri 200.

Dahir Amin Jeesow, umudepite wari muri iyo hoteli yavuze ko icyo gisasu kiri mu bikomeye amaze kumva mu mujyi wa Mogadishu.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud yamaganye icyo gitero. Umutwe wa al-Shabab ufite aho uhuriye na al-Qaeda ukunze kugaba ibitero nkibi cyane cyane yibasira amazu ya leta n’ingabo z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Uwo mutwe wigeze kuba uyobora uduce twinshi mu majyepfo y’igihugu mu mwaka wa 2010, ariko uzakwirukanwamo ku bufatanye bw’ingabo za Somaliya n’izumuryango wa Afurika yunze ubumwe.

XS
SM
MD
LG