Uko wahagera

Burkina Faso: Urusasu Rwumvikanye Ouagadougou


Ouagadougou, Burkina Faso
Ouagadougou, Burkina Faso

Muri Burkina Faso, abatuye umurwamukuru Ouagadougou bavug ako bumvise amasasu na bya bombe, ubwo abasirikari bashyiraga igitutu ku bagerageje gukora kudeta.

Imirwano yatangiye mu masaha ya nijoro yo kuwa kabiri, amasaha make nyuma y’uko ingabo z’igihugu zazengurutse ikigo abasilikari barindaga Perezida bari bakambitsemo. Aha ni mu murwa mukuru Ouagadougou.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Emilie Lob yumvise urusaku rw’ibintu biturika, abona n’umwotsi ucumba mu cyerekezo cy’iyo nkambi.

Umuyobozi wa RSP, ingabo zirindaga Perezida, Gilbert Diendere yavuganye na radiyo asaba abasirikari be gushyira intwaro hasi. Ariko muri icyo gihe, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri Ouagadougou yumvise izo mpande zombi zirasanira hanze y’icyo kigo.

Diendere kandi yavuganye n’Ijwi ry’Amerika, Servisi y’Igifransa. Yongeye gusaba abo basilkkari ayobora gushyira intwaro hasi. Umunyamakuru amubajije niba azashyira mu maboko y’ingabo, Diendere yasobanuye ko atazahunga ubutabera.

XS
SM
MD
LG