Uko wahagera

Burkina Faso: Ubwoba bw'Uko Abasirikari Bahangana


Ingabo za Burkina Faso zagose imihanda izengurutse ikigo cy’abasilikari barinda Perezida mu murwa mukuru Ouagadougou. Uyu ni umunsi umwe izo ngabo zivuze ko abo basirikari banze gushyira intwaro hasi nyuma ya kudeta bagerageje ikaburiramo.

Guverinoma y’inzibacyuho ya Burkina Faso yasheshe uwo mutwe w’abasirikari barinda Perezida, uzwi kw’izina rya RSP, kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Uwo mutwe wemeye gushyira intwaro hasi, nka kimwe mu bintu byumvikanweho kugirango ibyo bageragje byo gukora kudeta bishyirwe ku ruhande. Ejo kuwa mbre, abagize uwo mutwe wa RSP basabye kwizezwa umutekano wabo n’uw’imiryango yabo mbere y’uko bashyira intaro hasi.

Uwari uyoboye iyo kudeta, General Gilbert Diendere, yashyizweho igitutu n’abaturage ndetse n’umuryango wa ECOMOG, arekura ubutegetsi yari amaze kwigarurira.

Mbere y’uko iyo kudeta igeragezwa, Burkina Faso yateguraga amatora ya perezida tariki ya 11 y’ukwezi kwa cumi. Biracyari urujijo niba ayo matora azakorwa.

XS
SM
MD
LG