Uko wahagera

Ingagi Mirongo Ibiri na Zitatu Zahawe Amazina


Kuwa 30 Kamena 2007, ku nshuro ya gatatu, i Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, habereye umuhango wo kwita ingagi amazina.

Ku nshuro ya gatatu uwo muhango uba, ingagi 23 nizo zahawe amazina. Mu mazina zahawe, harimo Gasaro, Ibanga, Karibu, Umoja, Zirikana, n’ayandi.

Mu Ijambo rye kuri uwo munsi, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakanguriye abaturage kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, mu guteza imbere bidukikije, ndetse nabo bakiteza imbere ubwabo.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bwana Rucagu Boniface, yatangaje ko kuva igikorwa cyo kwita ingagi amazina gitangiye, umusaruro gitanga wamaze kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye, nko kubaka amashuri, imihanda, guha akazi abaturage bahatuye, n’ibindi.

Tubibutse ko, igikorwa cyo kwita amazina ingagi cyatangiye mu Rwanda, mu mwaka wa 2005. Ku isi yose, habarirwa ingagi zitarenga 700, zibarizwa muri pariki y’ibirunga.

U Rwanda, rufite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo ruhereye ku byiza nyaburanga rufite nk’umurage, urugero ingagi.

XS
SM
MD
LG