gahunda y'itangazamakuru
Amakuru mu Gitondo
Urukiko rw'ubucuruzi mu Rwanda rwategetse ko umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ugomba kwishyura miliyoni zisaga 349 y'umwenda ufitiye banki y'ubucuruzi ya Cogebank. Mu Burundi, Komisiyo CNTB ishinzwe gukemura ibibazo by’amasambu n’indi mitungo ifite impungenge ko igihe yahawe kigiye kurangira itarangiza gutunganya inshingano zayo yahawe mu myaka myaka 15 ishize.
Iwanyu mu ntara
Ingabo za Uganda zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamana zirwanya ubutegetsi bw'icyo gihugu zo mu umutwe wa ADF muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Urukiko rw'ubucuruzi mu Rwanda rwemeje kuri uyu wa mbere ko Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, ugomba kwishyura miliyoni zisaga 349 y'umwenda, utishyuye banki y'ubucuruzi ya Cogebank. Mu Burundi, bamwe mu borozi b’inka ntibakiriye neza icyemezo cyafashwe na Leta gisaba buri mworozi kwororera mu ruhongore.
Amakuru y'Akarere
Mu Rwanda gutanga urukingo rwa gatatu rwa Covid 19 bakunze kwita urw'inyongera byatangiriye mu bakora mu rwego rw’ubuzima n’abarengeje imyaka 50 y’amavuko. Ingabo za Uganda zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba z’umutwe wa ADF muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Umuvugizi w’igisirikare Jenerali Flavia Byekwaso yandiste ku rubuga rwa twitter ko hakozwe ibitero by’indege n'ibibunda bya rutura
Amakuru ku Mugoroba