Leta ya Tanzaniya Yongeye Gucyura ku Gahato Impunzi Zidafite Ibyangombwa

Icyapa cyerekana inkambi y'impunzi ya Nduta muri Tanzaniya

Nyuma y'umwaka urenga Leta ya Tanzaniya yongeye kurobanura zimwe mu mpunzi zidafite ibyangombwa biziha uburenganzira bwo kuba mu nkambi izicyura ku gahato.

Imibare itangwa n'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka muri komine Kibondo, abatuye mu nkambi ya Nduta badafite ibyangombwa barenga gato ibihumbi bibiri. Abo ni abinjiye mu nkambi mu gihe kitarenga umwaka umwe ushize.

Leta ya Tanzaniya ivuga ko ari bo bahungabanya umutekano kubera badahabwa infashanyo nk'abandi.

Umuturage wa Tanzaniya aheruka kwicirwa mu nkambi ya Nduta yamburwa Moto ye. Hari n'impunzi iheruka kwicirwa inyuma y’inkambi yagiye guhaha.

Inkuru irambuye murayigezwaho na James Jovin, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri muri Tanzaniya.

Your browser doesn’t support HTML5

Tanzaniya: Impunzi Zitarahabwa Ibyangombwa Ziracyurwa ku Gahato