Muri Kongo Abaturage Bahanganye n'Ingabo za ONU Hapfa Abantu 6

Abaturage bariye karungu mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu majyaruguru y'umujyi wa Goma

Abantu 6 baguye mu bushyamirane hagati y’abaturage n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (MONUSCO).

Abandi bantu 7 bakomerekeye muri ubwo bushyamirane bwabereye ahitwa Kibati muri Teritware ya Nyiragongo. Bwaranzwe no gutwika imodoka z'ingabo za MONUSCO na zo zibamishamo urusasu.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu mujyi wa Goma, Jimmy Shukrani Bakomera yanyarukiye aho byabereye ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

RDC: Ubushyamirane Hagati y'Abaturage n'Ingabo za MONUSCO Bwahitanye 6