Pakistani: Umwiyahuzi Yateze Igisasu mu Musigiti Gihitana Abantu 32

Umusigiti wasenywe n'igisasu cyatezwe n'umwiyahuzi muri Pakistani

Ni cyo gitero giheruka kwibasira polisi muri uwo mujyi uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, ahagikorera abarwanyi ba kiyisilamu.

Abategetsi bo ku bitaro bavuze ko abantu byibura 147 bakomeretse, kandi abenshi bamerewe nabi. Minisitiri w’intebe Shebaz Sharif, yacyise igitero cy’ubwiyahuzi. Mu musigiti hari abantu byibura 260 nk’uko umuyobozi muri polisi, Sikandar Khan, yabivuze.

Nta wigambye icyo gitero cyambukiranyije umusigiti mu gihe cy’amasengesho, bigatuma urukuta rugwa ku barimo gusenga. Iyo nzu iri imbere mu gipangu gikomeye, kirimo n’icyicaro gikuru cy’ingabo za polisi y’intara na deparitema ishinzwe kurwanya iterabwoba.

Minisititi w’ingabo, Khawaja Asif, yabwiye televiziyo, Geo ati: “Turimo kwumva ko umwiyahuzi yari yicaye ku murongo w’imbere”.

Videwo zaturutse muri televisiyo ya guverinema zerekanye polisi n’abaturage bagerageza gukura ibisigazwa by’inzu ku bo byaguyeho, banatwara ku bitugu abakomeretse.

Umujyi wa Peshawar, uherereye hafi y'umupaka w’igihugu cy’Afuganistani kandi ukunze kwibasirwa n’imitwe y’abarwanyi harimo abatalibani bo muri Pakistani.

Umutwe uzwi nka Tehreek-e-Taliban Pakistan (TTP), ushaka guhirika guverinema ukayisimbuza ubuyobozi bwawo bwite bugendera ku matwara ya kiyisilamu.

TTP yongereye ibitero byayo kuva ihagaritse ayiswe amasezerano y’amahoro mu mwaka ushize na guverinema ya Pakistani. Bari bayafashijwemo n’abatalibani bo muri Afuganistani. (Reuters )