Uko wahagera

Pakistani Yibasiwe n'Impanuka Zinyuranye Kuri Iki Cyumweru


Impanuka ya bisi muri Pakistani
Impanuka ya bisi muri Pakistani

Muri Pakistani abantu 41 bapfiriye mu mpanuka ya bisi yaguye mu mukoki kuri iki cyumweru mu karere ka Lasbela, aho yari mu rugendo iva ahitwa Quetta yerekeza Karachi.

Umukuru wa polisi wungirije mu karere ka Lasbela, Hamza Anjumk, yabwiye ikinyamakuru Dawn cy’aho muri Pakistani ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.

Yavuze ko uwari uyitwaye yashatse gukata yerekeza iyo yari aturutse, ariko kubera umuvuduko urenze bisi ikagonga imwe mu nkingi z’ikiraro bityo igatembagara mu kibaya, igahita ifatwa n’ingonki y’umuriro.

Muri icyo gihugu kandi abana 10 kuri iki cyumweru baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Tanda Dam mu burengerazuba bushyira amajyaruguru ya Pakistani, nkuko byemezwa n’inzego z’ubutegetsi.

Ikinyamakuru Dawn cyandikirwa muri icyo gihugu kiravuga ko abana 17 na mwalimu wabo barokowe, abandi 4 bakaba bamerewe nabi. Bose ni abanyeshuli biga mu ishuli ryigisha iby’idini.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG