Guhera ku italiki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa cumi, umutegarugoli wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika azasura ibihugu bine by’Afurika: Ghana, Malawi, Kenya na Misiri.
Melania Trump yabitangaje uyu munsi ari ku cyicaro gihoraho cya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Yasobanuye ko ibi bihugu byatoranijwe kubera ko bikorana na USAID imishinga y’intangarugero, mu nzego z’ubuvuzi n’uburezi bw’abana, ibidukikije n’ubukerarugendo.
Ni ubwa mbere azaba agiye muri Afurika. Naho Perezida Trump we ntarasura uwo mugabane.
Facebook Forum