Uko wahagera

USA: MelaniaTrump Azagendera Afurika


Perezida Donald Trump na madamu wiwe mu rugendo rwabo mu Bwongereza
Perezida Donald Trump na madamu wiwe mu rugendo rwabo mu Bwongereza

Umutegarugoli wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Melania Trump, azasura ibihugu bitandukanye by’Afurika mu kwezi kwa cumi gutaha.

Mu itangazo rye, yagize, ati: “Ni ubwa mbere nzaba ngiye muri Afrika. Nishimiye cyane kuzahigira byinshi mu bibazo by’abana (nk’uburezi n’ubuzima byabo), umuco karande n’amateka” y’uyu mugabane.

Umuvugizi wa madame Trump yasobanuye ko ari rwo rugendo rwa mbere rukomeye rwa Melania Trump mu mahanga. Ibiro bye ntibiratangaza ibihugu azasura.

Abasesengura bahereyeho bibutsa ko mu kwezi kwa mbere gushize, amagambo Perezida Trump yaba yaravuze ko Afurika, Haiti na Salvador ari “ibihugu by’amazirontoki” yakubise inkuba. Ariko we yarabihakanye. Perezida Trump ntarasura Afurika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG