Uko wahagera

US: Imyigaragambyo yo Kwiyamiriza Ikurwa rya Minisitiri w’Ubutabera


Perezida Donald Trump na Jeff Sessions yakombowe mu kibanza ca minisitiri w'ubutabera
Perezida Donald Trump na Jeff Sessions yakombowe mu kibanza ca minisitiri w'ubutabera

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Urugaga rwitwa “The Nobody Is Above the Law,” nko kuvuga ngo “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”, rwahamagaye rubanda kujya mu myigaragambyo uyu munsi saa kumi n’imwe muri leta 50 zose zigize igihugu no mu duhugu tugengwa n’Amerika nk’ibirwa bya Puerto Rico na Virgin Islands.

Hano i Washington urugaga “Nobody Is Above the Law” rurateganya imyigaragambyo imbere ya White House aho Perezida Trump akorera kandi atuye.

Rurasaba abaturage kwamagana icyemezo cya Perezida Trump cyo gusimbuza minisitiri w’ubutabera Jeff Sessions “umuntu urwanya anketi zigamije kureba uko Uburusiya bwivanze mu matora yo muri Amerika yo mu 2016 n’uko Perezida Trump yaba abangamira ubutabera.”

Ejo kuwa gatatu ni bwo Jeff Sessions yatangaje ko yeguye ku milimo ye abisabwe na Perezida Trump. Perezida Trump yamushimbuje, ku bw’ubusugire, uwari umuyobozi w’imilimo mu biro bya Sessions witwa Matthew Whitaker.

Urugaga “Nobody Is Above the Law” rusaba Whitaker kwitandukanya ku mugaragaro n’anketi ku Burusiya. Rurasaba n’inteko ishinga amategeko y’Amerika, Congress, gufata ingamba zo kurengera ibiro by’umushinjacyaha wihariye, Robert Mueller, ushinzwe izi anketi

Whitaker yigeze kuvugira kuri televiziyo CNN ko minisitiri w’ubutabera mushya akwiye guhagarika guha amafaranga umushinjacyaha wihariye. Bityo, anketi zigahita zihagarara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG