Uko wahagera

Urujijo ku Ishyingurwa ry'Umurambo wa Savimbi


Jonas Savimbi
Jonas Savimbi

Muri Angola, Unita ivuga ko gushyingura mu cyubahiro umurambo w’uwayishinze, Jonas Savimbi, uzaba ejobundi kuwa gatandatu nk’uko biteganijwe.

Umuvugizi wa Unita, Alcides Sakala Simoes, yabitangaje nyuma y’inama bagiranye n’umuryango wa Savimbi. Umuhungu wa Savimbi witwa Cheya Savimbi, nawe yashimangiye ko “nta cyahindutse!”

Nyamara na n’ubu Unita ntirabyumvikanaho neza na leta. Guverinoma kandi ntiratanga umurambo wa Savimbi.

Jonas Savimbi yiciwe mu rugamba mu ishyamba ku italiki ya 22 y’ukwa kabili mu 2002. Umurambo washinguwe na leta mu ibanga ahitwa Luena. Umuryango we na Unita bifuza ko washyingurwa ku ivuko rye i Munhango, mu ntara ya Bié, rwagati mu gihugu.

Urupfu rwe rwatumye intambara ya Unita irangira. Yari imaze imyaka 27.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG