Umurambo w’uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba za UNITA Jonas Savimbi uzashyingurwa ku ivuko mu kwezi gutaha.
Savimbi warwanyije ubutegetsi bwa Angola mu ntambara yamaze hafi imyaka 27, yishwe mu mwaka wa 2002.
Amaze gupfa, nibwo hasinywe amasezerano y’amahoro yahagaritse imirwano yatangiye mu mwaka wa 1975 icyo gihugu kimaze kubona ubwigenge.
Ibipimo bya ADN, byakorewe muri Angola, Afurika y’epfo, Argentina, na Portugal nibyo byemeje ko uwo murambo koko ari uwa Savimbi.
Ibyo byemejwe n’umunyamabanga wa leta muri Angola Pedro Sebastiao.
Savimbi azashyingurwa i Lopitanga ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu.
Facebook Forum