Uko wahagera

Umuryango RSF Wareze Igikomangoma Mohammed Ben Salman


Umuryango mpuzamahanga uharanira ubwisanzure bw'itangazamakuru, Reporters Sans Frontières, watanze ikirego mu rukiko mu Budage ku gikomangoma Mohammed Ben Salman w'Arabiya Sawudite. RSF iramushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Usibye Mohammed Ben Salman, mu kirego cya RSF harimo n'abandi bantu bane, bose bari mu butegetsi bw'Arabiya Sawudite. Irabashinja iyicwa rya Jamal Khashoggi, n'ifungwa ry'abandi banyamakuru 34.

Reporters Sans Frontières ivuga ko ikirego cyayo gisobanura ibyaha bihoraho, biba byagenderewe, byateguwe neza, byo kwibasira ubuzima n'uburenganzira bw'abanyamakuru, by'umwihariko abanenga ubutegetsi n'ibitagenda neza muri Arabiya Sawudite.

Muri ibyo byaha, RSF ivugamo iyicarubozo, urugomo rushamikiye ku gitsina birimo gufata ku ngufu, kuzimira bidasobanutse, gutoteza, n'ubuhotozi.

RSF itanze ikirego cyayo nyuma y'aho Leta zunze ubumwe z'Amerika itangarije ku mugaragaro mu cyumweru gishize raporo y'iyicwa ry'umunyamakuru Jamal Khashoggi. Iyi raporo ivuga ko igikomangoma Mohammed Ben Salman, witegura kuzasimbura se ku ngoma y'Arabiya Sawudite, ari we uri inyuma y'ihotorwa rya Khashoggi. Arabiya Sawudite yamaganye iyi raporo, ivuga ko yuzuyemo ibinyoma gusa

Reporters Sans Frontières isobanura ko yatanze ikirego mu Budage kubera ko amategeko y'iki gihugu aha ububasha n'uburenganzira inkiko zacyo bwo gukurikirana no kuburanisha ibyaha byibasiye inyokomuntu bikorewe mu bindi bihugu.

Uretse abantu batanu bari mu kirego cyayo, RSF inavugamo ko ubucamanza bw'Ubudage bwazakurikirana n'undi muntu wese anketi zazatahuraho uruhare rwo kwibasira abanyamakuru muri Arabiya Sawudite. Ariko ntibirasobanuka igisubizo umushinjacyaha azaha iki kirego.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG