Uko wahagera

Uburusiya Buzobandanya Gufasha Mali mu vya Gisilikare


Uburusiya buzakomeza guha Mali inkunga ya gisilikare binyuze mu nzego za Leta. Byatangajwe n’ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya RIA, byasubiyemo ibyo umudipolomate mukuru yavuze kuri uyu wa mbere, iminsi mike nyuma y’uko ubuyobozi bw’i Bamako buhakanye kuba hari abacancuro b’Abarusiya muri Mali.

Ubufaransa, Canada n’ibihugu 13 byo ku mugabane w’Ubulayi, mu cyumweru gishize byamaganye Moscou kuba yorohereza amasosiyeti yigenga yo mw’itsinda, Wagner Group kubona amasezerano yo kwohereza muri Mali abasilikare, aho guverinema ihanganye n’inyeshyamba za kiyisilamu.

Ibiro ntaramakuru, RIA, uyu munsi kuwa mbere byasubiyemo ibyavuzwe na Pyotr Ilichev, umuyobozi muri deparitema y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya mu birebana n’imiryango mpuzamahanga, avuga mu kiganiro ko Mali ifite uburenganzira ku bufatanye n’abafatanyabikorwa abo ari bo bose ishaka mu kurwanya abarwanyi.

Perezida Vladimir Putin yari yavuze ko itsinda Wagner Group, ridahagarariye Leta y’Uburusiya, ariko ko amasosiyeti yigenga mu bya gisilikare, afite uburenganzira bwo gukorera ahantu aho ari ho hose kw’isi, igihe cyose atica itegeko ry’Uburusiya.

Amagambo ya Ilichev, yasubiwemo, avuga ko Ubufaransa, kuvana abasilikare babwo mu bigo bya gisilikare muri Mali, bifite ingaruka mu guhungabanya akarere. Ubufaransa mbere bwari bahakannye ibyavugwaga ko bwatereranye Mali.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG